PEOPLE: INTIMBA Y'UMUSORE WABABAJWE N’IKWIRAKWIZWA RY’AMASHUSHO Y’UMUNYARWANDAKAZI

Intimba y'umusore wababajwe n’ikwirakwizwa ry’amashusho y’umunyarwandakazi
Published by    |   2018-10-02   |   1674


Umusore w’umunyarwanda witwa Mpano Jimmy, ari mubatanze igitekerezo cye agaragaza, uko abona ikwirakwizwa ry’ifoto y’umukobwa utabashije kumenyekana amazina wari utwawe kuri moto, aho byatangajwe n'umusore kuri Youtube wiyita The Cat Vevo  ko yari yasinze.

Uyu musore yafashe umwanya wo gutambutsa ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yagize ati:

“UZAHARANIRE GUKORA IBYO ABANDI WIFUZA KO BAGUKORERA!

Mu Rwanda kuwa 30 Nzeri 2018, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku mbuga za bimwe mu binyamakuru, niriwe mbona ifoto ndetse n’amashusho kuri murandisi y’umukobwa bigaragara ko ahetswe kuri moto zimenyerewe mu gutwara abagenzi, bamwe bati yasinze…. Uretse ko nibajije ikigaragara ko yasinze ku ifoto cyangwa mu mashusho ndakibura ariko ubanza aruko ntari kumwe nawe imbona nkubone. Yaba yasinze cyangwa atasinze iyo ni ingingo imwe, gusa njye ndifuza kugaruka ku ikwirakwiza ryabayeho ku ifoto cyangwa amashusho, uburyo bikorwamo ndetse n’aho biba bikorerwa.

Nidukoma urusyo, tujye dukoma n’ingasire.

Sinshima uriya mukobwa kandi sinashimishijwe n’ibyaba byaramubayeho , dore ko ntawe nakifuriza ko byabaho ariko ndagaya umuntu wese wasanga undi ari aho atamwifuriza kuba, ngo noneho aho kugirango atereho utwasi nkuko umunyarwanda yabivuze ngo aho *umugabo aguye undi ateraho utwatsi* ngo afate iya mbere mu kumutaranga, kumushyira ku karubanda ngo imwote. Kuko nkeka ntacyo uba umufashije.

Nkeka gusanga umuntu muziranye, yewe n’uwo mutaziranye yaba yagwiririwe n’ibyago, yaba yabigizemo uruhare cyangwa se yewe yisanze uko ,mu byajya gusa nk’impanuka ( aha byamenywa na nyirubwite cyangwa uwo bari kumwe), ikiruta byose ni ukubungabunga isura y’uwo muntu ikagarurirwa hafi kuruta kuyandagaza. Yego nyirubwite niwe wagafasha iya mbere mu kurengera isura ye ariko burya abantu tuberaho abandi muri ino Isi, ibyo ntazi cyangwa ntashoboye mba ngomba kubikesha abandi bantu nabo kandi bikaba gutyo.

Nagiye nibaza nti se ukwirakwiza iriya foto cyangwa amashusho abaye ari we yakifuza kwisanga kuriya abantu bamukwirakwiza ku karubanda, bamwe bati oya sinabyifuza, None kuki wowe ubikora? undi…….. , abaye se ari uwawe wamwifuriza biriya? Ati oya. None se ubwo washimishwa n’ingaruka zashingira ku ikwirakwizwa?
Mu muco w’iwacu i Rwanda, utaratokorwa, habamo kudashyira ku karubanda ibyo wasangaga iwanyu bitagenda neza, ugasanga umwana iwabo baburaye ariko akakubwira ko yasamuye, ibi bikajya gusa n’amabanga y’urugo aguma imbere mu muryango, ibi bigakorwa n’umugabo, umugore ndetse n’abana cyangwa se abagenderera urwo rugo. Ibi ni nayo mpamvu wasangaga, hari ibiguma mu gikari iyo, hakaba n’ibyo uzasanga mu ruganiriro, mbese abahisi n’abagenzi bazabona.

Hari uwanyoherereje ifoto, nti se iyi foto bite ko uyinyoherereza, ati se urabona atasinze, nti se uragirango mbikoreho iki? Ubwo ikiganiro kikaba kirangiriye aho. Undi ati wabonye umukobwa , nti ni nde se? Ati yamamaye ahantu hose ati ariko nanjye simuzi. Nti yamamajwe n’iki? Ati kubera ubusinzi, bwamamaje ahantu hose ati no kuri Radiyo Rwanda yagezeho, nti ahubwo ni wowe urimo kumwamamza ahantu hose. Nongeramo nti se wowe wifuza kwisanga abantu bagushumuriza abandi nkuko ubikoze, ati oya.

Ibyo twifuza ko bitatubaho, ntidukwiye kubyifuriza bagenzi bacu, ndiho kandi mbereyeho undi , nawe bikaba gutyo. Aho gusanga umuntu ari aho utakamwifurije kuba, ikiruta byose ni umukufasha ukamushyira aho yakishimira cyangwa natwe twakishimira kuba. Tuzirikanye gukorera abandi ibyo twifuza gukorerwa byagira akamaro kuruta. Gusanga umuntu imbwa zirimo kumurya maze nkaba namusiga ibirungo ngo zimwahuke ubudasigaza kurusha, sibyo byagakwiye.

Iki ni igitekerezo cyanjye. ”.




Tags:   



0  Comment(s)