Uwase Clementine ufite akabyiniriro ka Tina wari ugiye kongera guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2018, yabuze uko ajyayo.
Iri rushanwa ribera muri Lebanon mu Burengerazuba bwa Asia, ryagombaga gutangira muri uku kwezi kwa Nyakanga ndetse abandi bakobwa bagomba guhatana bagezeyo.
Uwase we ntabwo yabashije kwitabira iri rushanwa yari agiye gusubiramo ku nshuro ya kabirinyuma y’uko ari we wari waserukiye u Rwanda umwaka ushize. Yavuze ko yabuze ibyangombwa by'inzira (Visa) bigahita bituma atakaza amahirwe yo kwitabira.
Yagize ati”Ubundi abategura irushanwa nibo bagombaga kuduha Visa, biza kurangira leta yabo izibimye kubera intambara iri kubera mu gihugu cya Syria bihana imbibi.”
Uwase yavuze ko iri rushanwa rihuza abakobwa bamurika imideli bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose, ryahuye n’imbogamizi bigatuma abakobwa bafite uko bashaka visa banyuze kuri Amabasade ya Lebanon iri mu gihugu cyabo aribo babona cyane amahirwe yo kwitabira.
Afurika ihagarariwe n’umukobwa umwe rukumbi ukomoka muri Nigeria na we wishabikiye ibyangombwa.
Uwase si ubwa mbere abura amahirwe yo kwitabira amarushanwa kubera ikibazo cya Visa, kuko muri Gicurasi uyu mwaka yagombaga kwitabira irushanwa rya Miss Tourism World 2018 naryo ryagombaga kubera i Beirut muri Lebanon rikaza kwimurirwa muri Philipines kubera ibi bibazo by’intambara biri muri Syria.
Yanditswe na @scott_kaneza