GOSPEL: KORALI EL SHADDAI Y’I GIHOGWE YASUYE URWIBUTSO RWA GISOZI

Korali El Shaddai y’i Gihogwe yasuye urwibutso rwa Gisozi
Published by Yewe   |   2018-04-18   |   952

Korali El-Shaddai ikorera umurimo w’Imana mu itorero Inkuru Nziza rya Gihogwe hamwe n’umuyobozi wabo Past. Bazatsinda Fred, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, bunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abagize El-Shaddai basuye urwibutso rwa Gisozi basobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere na nyuma y’ubukoloni ndetse banasobanurirwa amahano yabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yaho bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Pacifique Iraguha ushinzwe iterambere muri korali El-Shaddai, yatangarije Yewe.rw ko bahungukiye byinshi.

Yagize ati " Twafashe igihe turabunamira, maze dukomeza mu gice cya 1 cy’amateka uko u Rwanda rwariho mbere ndetse n’uko Jenoside yagiye itegurwa kugeza ikozwe. Dusoza tureba ibyo u Rwanda rugezeho ubu n’icyo twakora nk’urubyiruko noneho bakora umurimo w’Imana ndetse cyane icyo


Tags:   



0  Comment(s)