Mutamuliza Annonciate
Songs: 14
Videos: 0

2568

Mutamuliza Annonciata uzwi ku izina rya Kamaliza  yavutse tariki 22,Werurwe mu mwaka w’I 1954 ku musozi wa Rukara muri Runyinya,  mu karere ka Nyaruguru.

 Ni mwene  Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Bernadette.  Mutamuliza avuka mu muryango w’abana 13, bane bitabye Imana bataritwa amazina hasigara icyenda,  yari umuhererezi mur ibose ndetse akaba yaravukiye mu muryango w’abasizi witwaga abashambo.

Mu mwaka 1982 yatsinze irushanwa ryo kuririmba i Bujumbura, ahita anafata akazina ka Kamaliza biturutse ku ndirimbo ya Orchestre Amabano, iyi yaje yaje no kumwemererera kujya ayiririmbamo. Kugirango indirimbo ze zishobore guhitishwa mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu yagombaga kuhindura indirimbo ze mu Kirundi, ariko we ahitamo kujya abivanga n’ikinyarwanda.

 Mu mwaka w’1984 yagiye mu gace ka Mushiha, ahari abanyarwanda benshi b’impunzi, atangira gufatanya n’itsinda ry’abasore b’abakorerabushake kubaka amashuri. Hakiyongeraho n’ibitaramo yakoraga akusanya amafaranga yabunganiraga mu kubaka.

Mu mwaka w’1990 adasize gitari ze ebyiri, yafashe icyemezo cyo kugenda mu ibanga akajya gufatanya n’umutwe wa FPR wari utangiye urugamba rwo kubohora igihugu. Mu ishyamba, kubera ijwi rye n’indirimbo ze, yasusurutsaga ibitaramo ndangamuco mu gutera akanyabugabo, mu guhoza no gushyigikira abari ku rugamba. Yari umwe mu bagize itorero Indahemuka. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi  mu mwaka w’1994, impano ye yayituye abantu bahuye n’ayo mahano. Kamaliza yashakaga guhoza, guhamagarira abantu kwishima, gutekereza ko bari bari mu mubiri bashobora kubaho no kunyeganyega.

 Nta ndirimbo ya Kamaliza idafite impamvu cyangwa imvano. Zimwe muri zo zifite ubusobanuro bwamenyekanye. Duhereye kuri iyo Kamaliza yamwitiriwe, iyi yahimbiye umugore wamuhaye umuti wo kuvura se yajya kumwishyura akamubwira ko icyo ashaka ari uko se akira atari amafaranga. Indi yitwa Nzakumara irungu yayihimbiye inshuti ye Tereza; imwe yamuhaye iradio yajyaga yifatiraho amajwi, uyu yabanaga mu nzu we na nyina gusa, Kamaliza akamubwira ko azamumara irungu, yamwita umutoni w’abato ndetse akajya amucurangira igihe yigunze.

Indirimbo intare yayihimbye bitewe n’umusirikare witwaga Kayitare, Mutamuliza aririmba ibiranga ingabo biri muri uwo musirikare, ariko akanavuga ibiranga imico ye nko gusetsa, kwihangana, kudasubira inyuma no kwita ku nshingano ze. Nk’ingabo, ashimagiza uko yayoboraga, ubuhanga bwe mu gutera umwanzi no kuba adatsindwa. Kayitare yaje gupfa mu mwaka w’1993 biturutse ku burwayi, gusa yapfuye yaragize amahirwe yo kumva kenshi ijwi rya Kamaliza. Hiyongeraho nk’iyitwa Nimuve mu nzira yemwe, yahimbiye inshuti ye Nzambazamariya Veneranda, Laurette yahimbiye inshuti ye buri bucye ashyingirwa.

Mu mpera z’u mwaka 1996, ubwo Mutamuliza yajyaga kwa bene wabo aherekejwe na zimwe mu nshuti ze z’abaririmbyi , mu kugaruka iwabo bakoze impanuka y’imodoka maze  anyura mu kirahure ariko ntiyahita apfa. Yataye ubwenge mu gihe kingana n’icyumweru cyose maze ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, uwo muhanzikazi wanyuze benshi ashiramo umwuka. Imana imuhe iruhuko ridashira.


Get to Know Related Artists