KAYIGI Andy Dick Fred uzwi ku izina rya Andy BUMUNTU yavutse tariki 14 Gicurasi 1995.
Ni umuhanzi nyarwanda uririmba m njyana ya Blues ivanze na gakondo ya Kinyarwanda ndetse akaba ari umwe mu babyinnyi bakomeye b’itorero MASHIRIKA, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009.
Akaba yaramenyekanye cyane ku ndirimbo “Ndashaje” yanditse mu mwaka wa 2012 gusa akaza kuyisohora mu mwaka 2016, indirimbo yamutwaye imyaka ine ngo ashyire hanze kuko yashakaga kugaragara nk’umuhanzi uzanye impinduka