Israël MBONYICYAMBU
Songs: 10
Videos: 0

3419

Israël MBONYICYAMBU, wamenyekanye ku izina rya Israël MBONYI yavutse tariki  20 Gicurasi 1992 mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,akaba yaramenyekanye  mu indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

 Ni mwene BIZIMANA Shushe Jean Claude na MURORUNKWERE Dorcas,  ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi (abahungu 3 n’abakobwa 4).

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu ya Kimisagara, ay’isumbuye (Icyiciro rusange) yize kuri ESN i Nyanza, arangiriza muri Ecole d’arts ku Nyundo mu ishami ry’imibare,ubutabire n’ubugenge (Maths,Chemistry and Physics),kaminuza ayikomereza mu buhinde muri “Annamalai University” mu ishami ryibijyanye n’imiti (Pharmacy) akaba afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelors degree)

Yatangiye gutinyuka kuririmba ku giti cye ubwo yigaga mu buhinde  ndetse asohora umuzingo w’indirimbo wa mbere yise “Number One”, tariki 22,werurwe,2014.

Uyu muhanzi akaba amaze kwegukana ibihembo bitandukanye: Gospel Festival Award yaherewe mu gihugu cy’ubuhinde ndetse na Groove Awards mu Rwanda.


Get to Know Related Artists