INGABIRE BUTERA Jeanne d’arc
Songs: 6
Videos: 0

2816

INGABIRE BUTERA Jeanne d’arc, uzwi ku izina rya Knowless BUTERA yavutse tariki Tariki 1, Ukwakira muw’I 1990 mu  karere ka Ruhango. Ni mwene BUTERA Jean-Marie Vianney na Marie Claire UYAMBAJE, akaba ari umwana w’ikinege aba babyeyi bibarutse.

Amashuri abanza yayigiye kuri ESCAF Primary School I Nyamirambo, amashuri yisumbuye yiga kuri APARUDE mu Ruhango aza kuyarangiriza kuri APADE mu mujyi wa Kigali, Kaminuza ayirangiriza kuri ULK.

Izina ry’ubuhanzi  Knowless arikomora kumwe mu bantu bahuje umurimo w’umunyamerika witwa Beyonce Knowless ikirangirire ku isi yose.

Knowless yasohoye Alubumu ye ya mbere yitwa “ Komeza” mu mwaka wa 2011, 2013 akurikizaho iyitwa “Uwo Ndiwe”. Akaba ari umuhanzi ubarizwa muri Kina Music,amaze gutaramira henshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo harimo Uganda ndetse n’Ububiligi .

Akaba amaze gukorana n’abahanzi benshi aribo Danny Nanone, Oday Paccy, Ciney,Jay Polly, The Ben,Kamichi, Urban Boys ndetse n’abandi benshi.


Get to Know Related Artists